Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse na Real Madrid, Vinícius Júnior, nyuma yo gukorerwa irondaruhu mu mukino ikipe ye iheruka gutsindwa n’ikipe ya Valencia igitego 1-0, yanahawe ikarita y’umutuku, ubu yamaze guhabwa ubutabera.
Ubwo uyu mukino wari urimbanyije, abafana ba Valencia baririmbaga bati inkende, bavuga Vinícius Júnior, ndetse kandi umwe mu bakinnyi ba Valencia yafashe uyu musore mu ijisi maze mu gihe ari kumwiyaka aba ariwe baha ikarita y’umutuku, maze asoka mu kibuga arakaye cyane amarira ari yise.
Nyuma y’umukino, Vinícius yagiye kuri Instagram ye maze yandika amagambo akakaye avuga ko muri Espanye ariho hantu hakigaragara irondaruhu kugeza ubwo umuntu arikorerwa ariko ntihagire ubihanirwa.
Nyuma y’aya magambo, abakomeye bose mu mupira w’amaguru ku Isi batangiye kumwereka ko bifatanyije nawe, harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino nawe ubwe wahagurutse maze amubwira ko amuri inyuma kandi amwizeza ubutabera.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Vinícius yahawe ubutabera. Ikarita itukura yahawe yakuweho, abasifuzi 3 basifuye uyu mukino bahagaritswe, harimo n’uwari uri kuri VAR, ikipe ya Valencia nayo yaciwe amande y’ibihihumbi 40 £ arenga miliyari 45 Frw, abafana bayo bahagaritwe kuza ku kibuga mu imikino 5 ndetse kandi 7 muri bo batawe muri yombi mu gihe hagishakishwa n’abandi.