Muri kaminuza zo mu Rwanda UR harimo ihurizo ku kibazo cy’imirambo idahagije yo kwigishirizaho, iyi mirambo isanzwe ikurwa mu bitaro bifitanye amasezerano na UR (kaminuza y’u Rwanda) Ikaba iyo bene yo bataje gutwara nyuma yo kwitaba Imana.
Ni imirambo ikurwa mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu bifitanye amasezerano na UR, aho iyo umuntu yapfuye umuryango we ntujye kumushyingura, ibitaro byandikira Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikarumenyesha ko umurambo utanzwe ngo ukoreshwe mu kwigisha abanyeshuri.
Nubwo imirambo yo kwigishirizwaho iba ikenewe cyane mu gukarishya ubumenyi bw’abanyeshuri, si yose ifatwa kuko uwo basanze ufite ibibazo nk’indwara zandura n’ibindi udakoreshwa mu kwirinda ibindi wateza.
Imwe mu mirambo idafatwa, irimo uw’umuntu ushobora kuba atakwifatira ibyemezo [Urugero: Umwana], uw’umuntu wishwe, cyangwa se undi uba utizewe neza bijyanye n’icyamwishe.