Umugabo yinjiye mu kiliziya maze ajya kuri Aritari yiyambura imyenda ye yose ahita akora ibikomeje kwibazwaho na benshi
Umugabo yatunguye abantu ubwo yiyamburaga imyenda ye yose kuri Aritari mu kiriziya mu rwego rwo kwamagana intambara ya Ukraine
Ibi byabereye muri kiriziya ya Mutagatifu Petero Iroma mu Butariyani hanyuma.
Uyu mugabo yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano wa kiliziya maze ajya imbere akuramo imyenda yose asigara uko yavutse.
Ikinyamakuru Reuters kivuga ko amakuru cyahawe na Vatikani avuga ko uwo mugabo yari afite ubutumwa bwanditse busaba kurokora abana bo muri Ukraine bugarijwe n’intambara.
Uwo mugabo yahise ashyikirizwa Polisi yo mu Butariyani kugirango hatangire iperereza ngo harebwe icyateye uriya mugabo kwikuramo imyenda yose mu kiriziya kuri Aritari