Ni inkuru yavugishije benshi mugihugu cya Kenya ndetse bamwe basaba uyu mukecuru ko yabarangira kumiti yakoresheje kugirango afate abajura bari baje kwiba ibikoresho byo mu nzu ye.
Abagabo babiri bagaragaye baryamye imbere y’umuryango aho baryamye hari n’ibikoresho byo mu nzu bari bamaze kwiba mu nzu y’umukecuru. Bivugwako aba bagabo bari bamaze kwiba ibikoresho byo nzu y’umukecuru wari uryamye aho babanje kwica urugi.
Ubwo aba bajura bari bamaze kwiba ibi bikoresho, birimo icyuma gishyushya ibiryo, radio, na televizyo bageze hanze kugenda birabananira, bahita bafatwa n’agatotsi barasinzira.
Mugihe uyu mukeru yari akangutse asohotse yageze hanze asanga aba bagabo basinziriye, ntiyigeze abakoraho cyangwa se ngo atabaze, ahubwo yababajije icyabazanye murugo rwe, ababwirako bagomba kujya batinya ahantu hahora hafunguye.