Ubutinganyi ni kimwe mu bintu bisa nkibitangiye gufata umuvuduko ku Isi mu bihugu bitandukanye n’ubwo muri Afurika hari abaturage benshi batariyumvisha aya mahano bikaba byaramaze ku menyerwa cyane ku mugabane w’i Burayi.
Igihugu cya Uganda cyafashe umwanzuro wo gushyiraho amategeko akakaye cyane ku bantu batekereza ku ryamana bahuje ibitsina ndetse n’abatinganyi bose muri rusange.
Uko amategeko amategeko inteko nshinga mategeko yashyizeho ateye:
Ababana bakanakorana imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina bakaba babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida abo bagomba kuzajya banyongwa mbese igihano cyabo ni icy’urupfu.
Ku bantu bamamaza bakanakundisha cyangwa bagashishikariza abantu kuryamana bahuje ibitsina bo igihano cyabo cyemejwe n’igifungo cy’imyaka 20 bari muri gereza gusa abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bagaragaza ko ibi bizabangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse bikanavutse abaturage benshi ubuzima.
Iritegeko igihe rizashyirirwaho umukono na Perezida Yoweli Kaguta Museveni nibwo rizatangira gushyirwa mubikorwa.