Burya iyo umukobwa yakunze umuhungu ibyo bita kumupfira akaba atarabimubwira, burya abantu ba mbere babimenya ni abakobwa bagenzi be.
Abahungu ukuntu bateye, bo ntabwo babasha gutandukanya amarangamutima y’abakobwa ngo bamenye niba umukobwa runaka yarabakunze cyangwa niba ari ibisanzwe.
Gusa abakobwa burya iyo babonye imyitwarire ya mugenzi wabo, bahita bamenya niba yarakunze umuhungu bitewe n’uko uwo mwari yitwara ku musore.
Inama ku mukobwa wakunze umusore, burya ni byiza gufata iya mbere ukabwira uwo musore ko wamukunze kuko utegereje ko yazibwiriza waheba.