Umukobwa witwa Veenusian ari mu byishimo nyuma yaho umukunzi we akoreye impanuka ikomeye ikaba igiye gutuma amara ibyumweru 2 mu bitaro , nyamara ngo ku munsi w’abakundana uyu musore yaranze kwirirwana n’uyu mukobwa amubwira ko afite akazi kenshi , ahamya ko Imana yamuhannye yihanukiriye kubwo kumutenguha akanga ko bamarana umunsi wa St Valentin bishimanye.
Uyu mugore yifashishije urubuga rwa twitter yanditse agira ati:” Uyu mugabo yashyize imbere akazi ke ,akora amasaha menshi yanga kumarana igihe nanjye ku munsi w’abakundana , nyuma ku munsi wakurikiye uwabakundana yakoze impanuka y’imodoka agiye kumara ibyumweru 2 adakora arwaye “
“ Urukundo rwanjye ni urwanyarwo kuburyo igihe cyose ugerageje kuntenguha cyangwa gukora ibintu bitari ku murongo , isi yiteguye kubyinjiramo ikakugumisha ahongaho nyine , hari inkurikizi mbi “
