in

Mu Rwanda: Aragisha Inama Nyuma Yuko Asanze Abana 3 Afitanye N’umugore Nta Numwe We Urimo

Umunyarwanda yaravuze ati “Ibyago bigwira abagabo”. Umugabo aragisha inama nyuma yuko asanze abana yitaga abe yabyaranye n’umugore we mu myaka 10 bamaranye nta numwe we urimo ahubwo umugore yababyaye hanze.

Uyu mugabo yagize ati :

Muraho neza ndi umugabo ndubatse mfite abana 3, maranye n’umugore wanjye imyaka 10.

Twagize urugo rwiza turakundana Imana iduha abana bazi ubwenge beza nanjye nkunda cyane.

Gusa bitewe nakazi nkora sinakunze kuba mu rugo kuko nakoreraga hanze y’igihugu iminsi myinshi, nkaza rimwe narimwe ariko nkaba hafi y’umuryango cyane mbitaho uko nshoboye.

Mu gihe nakunze kuba nahari nagiye nkomeza kumva ibihuha bivugako abana nabyaye atari abanjye, sibyiteho nkibwirako ari amagambo, bibaho imyaka irashira nkomeza kubyumva bigera aho nanjye ntagira kubitekerezaho bintera amakenga. Ubwo naringarutse mu Rwanda, naje gufata icyemezo cyo kubiba imisatsi yabo mbapimisha ADN yabo rwihishwa batabizi, kugirango menye ukuri.

Byabindi rubanda bavugaga nasanze aribyo nta numwe mubana nitaga ko ari uwanjye nasanze ari uwanjye. Nagize agahinda kenshi ntekereza ibyo nabakoreye byose, nibaza impamvu umugore yambeshye iyi myaka yose, nibaza niba arinjye utabyara, numva birandenze. None ni mugire inama, kugeza ubu sindabwira umugore wanjye ko mbizi, none ndibaza mbi mubwire dutandukane? Nicecekere kugirango ntababaza abana? Mbivuge nemere mbe iciro ry’imigani mu muryango, mbigenze?

Written by Social Mula

“Dufite igitecyerezo kizima ku hazaza ha Haaland ” —Mino Raiola

Umwarimu yahaye umugore we impano idasanzwe,benshi barumirwa

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO