Bafungura n’imodoka iri kugenda! Ibisambo by’i Karongi na Ngororero byakoze ikosi ryo kwiba ku buryo bisigaye biniba imodoka iri kugenda.
Niba uzi ko urenze i Nyange mu Karere ka Ngororero utangiye kwinjira mu ishyamba ry’aka Karere ukomeza werekeza i Karongi, urasabwa kugenda amadirishya afunze neza, inzugi z’imodoka nazo zidadiye kuko ari agace gateye ubwoba, abaturage baho bahahamuwe n’amabandi atega imodoka n’abaturage mu nzira, akabambura ku buryo urebye nabi yakugirira nabi.
Mu minsi yashize hari itsinda ry’abanyamakuru berekezaga mu Karere ka Karongi, bageze muri aka gace ibisambo bifungura urugi rw’inyuma imodoka irimo kugenda, bikuramo ibikoresho byabo by’akazi, bimanuka mu ishyamba, abandi nabo barwana no gukiza amagara yabo.
Ku muntu uturuka i Kigali yerekeza mu Burengerazuba yanyuze i Muhanga, uba urenze i Nyange mu Karere ka Ngororero ukagera mu ishyamba hagati ahari icyapa cy’urugabano rw’Akarere ka Rutsiro, Karongi ndetse na Ngororero.
Ku ruhande rw’Akarere ka Karongi ni mu Mudugudu wa Karambo, Umurenge wa Rugabano mu gihe muri Ngororero ari mu Murenge wa Nyange.
Abaturage bagaragaza ko amabandi akora ubu bwambuzi ataramenyakana ariko akunze kubikora mu masaha y’ijoro.