in

Babonye iyoboye urutonde rw’amakipe azajya mu gikombe cy’Isi, batangira guhamagara! Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko hari abakinnyi bakina i Burayi bari kwifuza gukinira u Rwanda

Frank Spittler utoza ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yavuze ko kuva batsinda Africa y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe Cy’Isi, abakinnyi b’i Burayi benshi batangiye Gusaba gukinira Amavubi.

Yagize ati “Ubu abakinnyi barahamagara bavuga ko bashaka kuza (gukinira Amavubi), ubu twe turibaza abo aribo n’ubushobozi bafite.”

Ubu Amavubi niyo ayoboye urutonde rw’amakipe azajya mu gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’Imikino 2 imaze gukinwa, u Rwanda ruyoboye itsinda n’amanota 4 nyuma yo gutsinda Africa y’Epfo.

Ibi Torsten Frank Spittler yabitangarije mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku mikorere n’imikoranire hagati y’itangazamakuru n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bigaragarira buri umwe! Umwe mu ba Miss b’u Rwanda aratwite

Nyuma y’imyaka 70 Kurubu muri Saudi Arabia ntabyicyaka kubakunda ka manyinya