Babikoze nka Kazungu! I Musanze, umwana na nyina bashimuse umwana w’imyaka 2 baramwica, baza gufatwa bagiye kumutaba mu mbuga aho bari bacukuye umwobo.
Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’inshamugongo y’umwana w’imyaka ibiri n’amezi atanu wishwe n’abo se yari aherutse gufata bari kwiba.
Iradukunda Aliane wishwe yaburiwe irengero ku mugoroba wa tariki ya 10/10/2023 aho bahise batangira kumurangisha, aho yaje gusangwa mu nzu ya Nyiraruvugo Olive w’imyaka 43 yapfuye.
Biracyekwa ko Iradukunda Aliane yishwe na Nyiraruvugo Olive afatanyije n’umuhungu we, Ndayishimiye Eric w’imyaka 16.
Intandoro yo kwica uyu mwana ni uko uyu mwana na nyina basanzwe ari abajura bari baherutse gufatirwa mu cyuho na se wa Iradukunda Aliane (bishe) witwa Irankunda Eliazari.
Raporo y’Akagari ka Gakingo kabereyemo aya mahano, igira ati: “Nibwo duhawe amakuru ko umwana witwa Iradukunda Aliane 2,5ans mwene Irankunda Eliazari na Musabeyezu Aline bari bamubuze kuva ni mugoroba nka 18h30 bamushakisha, ubu asanzwe mu rugo rwa Nyiraruvugo Olive 43ans munzu yapfuye, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’uyu nyirurugo hamwe n’umwana we witwa Ndayishimiye Eric 16ans kuko no mumbuga hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumuhambamo. Bivugwa ko aba bakekwaho kwica uyu mwana ari abajura bakaba bari baherutse gufatirwa mucyuho nase w’umwana nuko bahita bamuhigira ko bazamwihimuraho.”
“Aba bakekwa tubafite ku biro by’Akagari ka Gakingo kandi barabyemera mugihe tutegereje ko POLICE ibatwara naho umurambo w’umwana uri hano murugo mumbuga mugihe tugitegereje RIB.”