in

Babikoze nka Kazungu! I Musanze, umwana na nyina bashimuse umwana w’imyaka 2 baramwica, baza gufatwa bagiye kumutaba mu mbuga aho bari bacukuye umwobo

Babikoze nka Kazungu! I Musanze, umwana na nyina bashimuse umwana w’imyaka 2 baramwica, baza gufatwa bagiye kumutaba mu mbuga aho bari bacukuye umwobo.

Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’inshamugongo y’umwana w’imyaka ibiri n’amezi atanu wishwe n’abo se yari aherutse gufata bari kwiba.

Iradukunda Aliane wishwe yaburiwe irengero ku mugoroba wa tariki ya 10/10/2023 aho bahise batangira kumurangisha, aho yaje gusangwa mu nzu ya Nyiraruvugo Olive w’imyaka 43 yapfuye.

Biracyekwa ko Iradukunda Aliane yishwe na Nyiraruvugo Olive afatanyije n’umuhungu we, Ndayishimiye Eric w’imyaka 16.

Intandoro yo kwica uyu mwana ni uko uyu mwana na nyina basanzwe ari abajura bari baherutse gufatirwa mu cyuho na se wa Iradukunda Aliane (bishe) witwa Irankunda Eliazari.

Raporo y’Akagari ka Gakingo kabereyemo aya mahano, igira ati: “Nibwo duhawe amakuru ko umwana witwa Iradukunda Aliane 2,5ans mwene Irankunda Eliazari na Musabeyezu Aline bari bamubuze kuva ni mugoroba nka 18h30 bamushakisha, ubu asanzwe mu rugo rwa Nyiraruvugo Olive 43ans munzu yapfuye, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’uyu nyirurugo hamwe n’umwana we witwa Ndayishimiye Eric 16ans kuko no mumbuga hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumuhambamo. Bivugwa ko aba bakekwaho kwica uyu mwana ari abajura bakaba bari baherutse gufatirwa mucyuho nase w’umwana nuko bahita bamuhigira ko bazamwihimuraho.”

“Aba bakekwa tubafite ku biro by’Akagari ka Gakingo kandi barabyemera mugihe tutegereje ko POLICE ibatwara naho umurambo w’umwana uri hano murugo mumbuga mugihe tugitegereje RIB.”

Abacyekwaho icyaha
Itangazo ryo kumenyesha ko umwana yabonetse atari muzima
Itangazo rirangisha umwana

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe bagihugiye mu bya telephone The Ben ahise akora akantu karyoheye amatwi y’abakunzi be

Aho kuvuga ahubwo ararira! Ama G The Black yavuze ku burangare bwa bamwe mubajyanye na The Ben mu Burundi