Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko byibuze abaturage 27% banduye Sida mu gihugu cya Eswatini.
Raporo y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ibarura, World Population Review, igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage benshi banduye agakoko gatera SIDA, yashyize Eswatini ku mwanya wa mbere.
World Population Review yagaragaje ko abafite agakoko gatera Sida muri Eswatini, mu 2020 bari bihariye 26.8% by’abaturage bose b’iki gihugu, ari naryo janisha riri hejuru ku isi.
Ahanini igitera izamuka ry’iyi mibare ni ubukane bubarizwa muri iki gihugu aho abagore bisanga bagiye mu busambanyi.
Umubare mwinshi w’abanduye ni abagore.