Abagabo bafite ubugabo buhoraho bureze, batumye imva zishyinguwemo abakobwa n’abagore zifungwa bidasanzwe kubera ibintu bakoreraga iyo mirambo ishyinguwemo.
Mu gihugu cya Pakistan, batangiye gushyira ingufuri ku mva z’abakobwa n’abagore babo, nyuma yo kugarizwa n’ubusambanyi.
Abatuye muri Pakisitani ubu barimo gushyira ingifuri ku mva z’abakobwa kugira ngo babarinde gufatwa ku ngufu n’abagabo babaswe no gufata ku ngufu imirambo.
Amakuru avuga ko ikibazo cyo gufata ku ngufu imirambo cyafashe indi ntera kugeza aho abaturage bize amayeri yo kubirwanya.
Amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zigiye yerekana imva zishyinguwemo abakobwa n’abagore zifungishijwe ingufuri mu rwego rwo kurinda ko bafatwa ku ngufu.
Mu myaka myinshi ishize imirambo yagiye itabururwa ubundi igafatwa ku ngufu aho muri 2011 uwari umuzamu witwa Muhammad Rizwan wo mu majyaruguru ya Nazimabad, Karachi yatawe muri yombi, amaze gufata ku ngufu imirambo 48 y’abagore. Rizwan yafashwe yiruka nyuma yo gusambanya umurambo.