Babigize intambara! FERWAFA yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wafashwe nk’uwa gishuti urahuza u Rwanda na Senegal
Ku munsi wejo tariki 9 Nzeri 2033, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Senegal mu mukino wafashwe nk’uwa gishuti.
Uyu mukino uteganyijwe kuba ku isaha ya saa tatu z’ijoro, ubere kuri Sitade y’Akarere ka Huye. Uyu mukino benshi bifuzaga ko ureberwa ubuntu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira.
Mu biciro byashyizwe hanze ni ibihumbi 10 muri VIP, ibihumbi 3 ahatwikiriye ndetse n’igihumbi 1 ahasanzwe hose. Uyu mukino ikipe ya Senegal kubera kuwusuzugura yazanye mu Rwanda ikipe ya kabiri igizwe n’abakinnyi bakiri bato ndetse n’abakina imbere mu gihugu.