in

“Baba barinzwe” Uko ibizamini bya Leta bicungirwa umutekano kuva bikiri mu icapiro kugeza bikozwe 

Ibizamini bya Leta bikorwa, biba biteye amatsiko n’ubwoba ku buryo ababyitegura bashakisha ubumenue hirya no hino kugira ngo bazabitsinde, bave ku rwego rumwe bajye ku rundi.

Ku rundi ruhande ni ko ababicapa na bo baba bacungiwe hafi ngo hatagira n’inyajwi ibasohokamo ikajya mu banyeshuri.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, buvuga ko ibizamini bya Leta bimaze gutegurwa bijyanwa mu icapiro ariko birindiwe umutekano ku buryo nta muntu ushobora gukopera ibyateguwe bivuye mu icapiro.

Umuyobozi muri NESA, Kanamugire Camille, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko abacapa ibizamini bya Leta baba bari ahantu hamwe kugeza igihe ikizamini cya nyuma kizakorerwa.

Ati “Babikorera hariya ‘mu icapiro’ ubundi hari aho bajya kurara, baba barinzwe. Bataha hamwe nta muntu ujya kurara mu rugo rwe.”

Yakomeje avuga ko kuva muri Gicurasi 2023 ari bwo abacapa ibizamini bya Leta batangiye gucungirwa umutekano aho bari hamwe, bakazasubira mu buzima busanzwe tariki 4 Kanama 2023 ubwo ikizamini cya Leta cya nyuma kizaba cyamaze gutangwa.

Ababicapa nta gikoresho cy’ikoranabuhanga bemererwa usibye mudasobwa basanga mu icapiro kandi nayo nta interineti iba irimo, binjiramo nta kintu bafite ndetse bagasokamo uko.

Uko babaho, yagize ati “Barahafungurira, bagakora akazi bakaza gusohoka bajya mu modoka ibajyana aho bacumbika, hagati aho ngaho haba hari abashinzwe umutekano, nta kundi kuvugana n’umuntu wo hanze. Iyo ufite ikibazo gituma ushaka kuvugana no mu rugo umuntu araza akumva ibyo muvugana, mbese bikorwa mu buryo utabona uko umena amabanga.”

Kanamugire avuga ko aho hantu abacapye ibizamini baba bari hari uburyo bwose bwo kwidagadura ariko “nta bundi buryo bwo kuvugana n’abantu bo hanze buba buhari, uretse kuba waganira na mugenzi wawe kandi nta kibazo biteye kuko muba muri kubaho mu buryo bumwe.”

Abari mu itsinda rishinzwe icapwa ry’ibizamini harimo abakozi ba NESA, abakozi b’icapiro, abakora akazi ko guterura ibikarito ndetse n’inzego z’umutekano zibarinda ngo hatagira ikibasohokamo.

Ni mu gihe ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 17 Nyakanga 2023, abo mu mashuri yisumbuye n’imyuga n’ubumenyingiro bazatangira ku wa 25 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ubwiza bw’igorofa umuhanzi Cyusa Ibrahim yujuje I Kigali

Nyuma yo kunyurwa mu ijoro ry’ubukwe, Umuvugizi wa Rayon Sports yagize ikintu avuga nyuma yo gukora ubukwe n’umukobwa wafanaga Apr Fc (AMAFOTO)