in

Ba-Rayons hari ingeso mbi mukwiye gucikaho – Mu burakari bwinshi, Reagan Rugaju yakebuye Rayon Sports n’abafana bayo (VIDEO)

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Quanani Sellami, yasezeye ku mirimo ye avuga ko agiye kwita ku mugore we urwaye. Ibi byabaye nyuma y’uko iyi kipe inganyije na Gasogi United ubusa ku busa muri shampiyona.

Nubwo yavuze ko asezeye ku mpamvu z’umuryango, hari amakuru avuga ko kutishyurwa umushahara we w’ikirarane byabaye imbarutso yo kuva muri iyi kipe. Rayon Sports yishyuye abakinnyi bayo, ariko we ntibamwishyura, ndetse yongeye kwibona mu kibazo cyo gusuzugurwa ubwo ikipe yagaruraga umutoza Ayabonga bamwongeza umushahara inshuro ebyiri, mu gihe we yakomeje guhembwa $1,500.

Umunyamakuru wa RBA, Reagan Rugaju, yagaragaje uburakari, anenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abafana bayo, ababwira ko bagomba kureka ingeso mbi yo kurakarira abashaka kwishyurwa ibyo bakoreye. Yavuze ko uburyo Rayon Sports yafashe Sellami ari agasuzuguro gakabije kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku mutoza w’umusimbura.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gushaka umutoza mushya wungirije Robertinho, kuko hari abemeza ko Sellami yagize uruhare rukomeye mu mikino ibanza ya shampiyona kurusha umutoza mukuru. Iki kibazo gikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, bamwe bashinja ubuyobozi kutita ku batoza bayo.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports mu bibazo bikomeye cyane mbere yo guhura na APR FC

Juno Kizigenza na Miss Muyango bagiye kwerekeza i Burayi gushyigikira Bwiza