Lambert, Samuel na Hirwa abana basabaga Imana ko yareka umubyeyi wabo akava kuri iyi Si kubera uburwayi bukomeye yari afite kuri ubu bari mu byishimo byinshi nyuma y’aho uyu mubyeyi amaze gutora agatege.
Bijya gutangira uyu mubyeyi utuye mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda yafashwe n’uburwayi budasobanutse bwari bwaramuteye ibisebe umubiri agahora aribwa ataka cyane .Uyu muryango wari warabuze ubushobozi bwo kuvuza uyu mubyeyi, ndetse aba bana bari barataye ishuri kubera ubukene bakitwa barira basaba ko Imana yamureka akipfira akaruhuka umubabaro yari afite. Ntibavuze ibi kuko bamwangaga ahubwo babitewe n’uko yari amaze imyaka myinshi arwaye kandi ntabushobozi bwo kumuvuza bari bafite.
Nyuma y’aho iyi nkuru isakaye hose abagiraneza baritanze babasha kubabonera inkunga bajyana uyu mubyeyi kwa muganga ndetse bubakirwa inzu banasubira ku ishuri.Kuri ubu rero uyu mubyeyi yabashije gutora agatege ndetse aba bana nabo bahorana ibyishimo nyuma y’igitangaza Imana yabakoreye.