Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge Byimana bavuga ko hari umugore wishwe n’abadayimoni amutsinda mu marembo y’inzu ye.
Uyu nyakwigendera yasotse mu nzu yari atuyemo avuga ngo “Mawandetse mwa Bagabo mwe mwandetse.”
Aba baturage babwiye TV1 ko mu ijoro ryo ku Cyumweru uyu mugore yasohotse muri iyi nzu yari amaze iminsi acumbitsemo abwira abana be ngo basohore ibintu hari umugabo ufite amacumu ari kumwirukankana, ageze hanze ahita apfa.
Bakomeje bavuga ko n’ubusanzwe iyo nzu nyakwigendera yari atuyemo ibamo abadayimoni ndetse imaze gupfiramo abantu barindwi.
Umwe mu bagore bari aha yagize ati “Yasambaga avuga ngo mwa bagabo mwe mwandetse mwa bagabo mwe mwandetse, ubwo rero urumva ko ari ayo madayimoni yari ahari.”
Hari undi wagize ati “Nyir’inzu yayivuyemo ajya gucumbika aremera n’abana arabajyana maze atangira kuyicumbikiramo abantu. Wabona inzu bashyiraho itangazo rikamara imyaka ibiri nta uyiguze kandi iri ku muhanda?”
Umurambo wa nyakwigendera bahise bawujyana ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Gusa ubuyobozi bwo batangije ko bwamenye aya makuru, gusa buvuga ko butazi iby’abo bandi bafitiye muri iyo nzu.