in

Aya mateka azakurwaho na nde?: Lionel Messi yaraye aciye agahigo kadafitwe n’undi mukinnyi ku Isi ya Rurema

Umukinnyi wa mbere ku Isi ya Rurema Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa yaraye aciye agahigo gakomeye cyane ku Isi nyuma yo gutsinda igitego mu ijoro rya cyeye.

Lionel Messi yaraye yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona eshanu zikomeye kurusha izindi ku mugabane w’i Burayi ni nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya Strasbourg.

Lionel Messi yageze kuri uyu mwanya wo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi muri shampiyona eshanu zikomeye kurusha izindi ku mugabane w’i Burayi nyuma y’uko ahigitse mugenzi we bahora bahanganye ukomoka mu gihugu cya Portugal witwa Cristiano Ronaldo wari ufite ibitego 495.

Ubu Lionel Messi ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mu mateka ya ruhago ku Isi hose niwe wicaye ku mwanya w’icyubahiro nyuma yo guhigika Cristiano Ronaldo wari ufite ibitego 495 akaba yabikoze ubwo yatsindaga igitego cya 496 mu ijoro rya cyeye akaba yagitsinze ikipe ya Strasbourg ubwo begukanaga igikombe cya shampiyona y’igihugu cy’Ubufaransa Ligue 1.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 2 gusa yakatiwe igifungo cya burundu azira ikintu atakagombye kuzira

Dore uko imikino yo gusoza shampiyona y’u Rwanda iribukinwe n’amasahaÂ