Umunyamakuru w’imikino kuri SK FM, Kazungu Clever, yavuze ko hari abanyamakuru babiri kuri Radio Rwanda afata nk’abahanga cyane mu kogeza umupira w’amaguru muri shampiyona y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube, Kazungu yatangaje ko akunda cyane Axel Rugangura na Kwizigira Jean Claude, kuko iyo bari kumwe batanga ubunararibonye bwihariye mu kogeza umupira. Yongeraho ko igihe Kwizigira atabonetse, Ruvuyanga amusimbura neza, bigatuma igogeza rikomeza kuba ku rwego rwo hejuru.
Kazungu kandi yagarutse ku basesenguzi b’imikino, avuga ko Reagan Rugaju na Lorenzo Musangamfura Christian ari abanyamakuru bafite ubushishozi budasanzwe mu gusesengura umupira w’amaguru. Yavuze ko aba bombi bazamuye urwego rw’isesengura mu Rwanda, bituma abafana basobanukirwa byinshi ku mikinire y’amakipe, ingamba z’abatoza, ndetse n’icyerekezo cya shampiyona.
Uyu munyamakuru yashimiye aba banyamakuru ku bw’imbaraga bashyira mu kazi kabo, asaba n’abandi gukomeza kwitangira uyu mwuga kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda ugire iterambere rirambye.