in

Axel Rugangura abwije ukuri abamusaba gukora ubukwe

Umunyamakuru wa radio Rwanda Axel Rugangura ukundwa n’abatari bacye akomeje kuvugisha abatari bacye bibaza impamvu adashaka umugore.

Uyu musore yigeze gutangaza ko igikombe cy’isi cya 2022 cyibura iminsi micye kizaba yaramaze gushaka umugore ariko kugeza aka kanya ntabwo aramushaka.

Abantu benshi bakomeje kumutera igitutu ku mbuga nkoranyambaga bamubwira bati” Ntugire ngo twarabyibagiwe”

Nawe yafashe umwanya arabasubiza ari mu kiganiro Urubanza Rw’imikino kuri radiyo Rwanda yagize ati” abantu aho gutegereza ku bibazo bibahangayikishije bari kuvuga ku bwanjye”

Yakomeje avuga ko ibiciro byazamutse abantu bakwiye ku bitekerezaho aho gutekereza ku bukwe bwe akomeza avuga ko umugore mwiza umuhabwa n’Imana ngo aracyara ku bisengera

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakoresha Twitter bibasiye Rusine Patrick wababajije niba gutoragura amafaranga bikibaho

Umugabo yishe mugenzi we bapfuye inyama z’ihene yipfushije