in

Awababona bagenda! Abafana ba Rayon Sports barakajwe bikomeye n’uburyo abakinnyi bayo babatengushye bakicira iy’ibusamo

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakubitwaga n’ikipe ya Gorilla Fc ibitego bitatu ku busa.

Nyuma yo kubura ayo manota atatu, abafana ba Rayon Sports batashye babaye kuko bumvaga batari gutsindwa na Gorilla.

Bamwe batashye bimwiza imoso mu gihe abandi agahinda kari kose ku maso yabo kuko babonye ibyo batari biteze.

Hari abatashye binubira abakinnyi batitanze uko bikwiye kugeza aho bavuze ko ari ukubabona bagenda gusa.

Mu muhanda uva ku kibuga Kigali Pelé Stadium ugana i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos, abafana ba Rayon Sports batashye bijunditse abakinnyi b’ikipe yabo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Kiyovu Sports irica umuntu imumaremo umwuka” Umunyamakuru Reagan yacitse ururondogoro ubwo yabonaga ibyo abakunzi ba Kiyovu Sports bakoreye i Nyarugenge (video)

Baratewe nabo baritera:Myugariro wa Rwatubyaye Abdul yashyamiranye bikomeye n’abandi ubwo inkoni za Gorilla zari zibarembeje