Avtomat Kalashnikova imbunda ihambaye atari ikindi uretse kuba yica kurusha ibitwaro kirimbuzi, AK 47 niko kabyiniriro kayo izina ryamamaye mu mateka y isi kuva intambara ya II irangira. AK 47 imbunda yanyanyagijwe mw isi ku kigero gihambaye kurusha ubundi bwose. AK 47 ni imbunda ikomoka mu gihugu cy abasoviyeti yakozwe ahagana mu mpera z i 1945 ihimbwe n uwitwa Mikhail Kalashnikov, uyu ntiyari umuntu usanzwe yari umurusi wakuriye mu cyaro ariko agakunda gufungura ibintu bitandukanye nk ingufuri n ibindi. Mu ntambara ya kabiri y isi yose akomerekera ku rugamba mu rugamba rwa Bryansk, nibwo umusirikare umwe wabo yamubwiraga ati ni gute abasirikare bacu bitwaza imbunda imwe ari batatu mu gihe umudage duhanganye arwanisha automatic. Nibwo Mikhail yahise yicara arashushanya akora imbunda.
AK 47 igizwe n ibice 12 ubariyemo magazine ndetse na magazine release ariko ibizwi cyane n umututu cyangwa se umunwa wayo aho amasasu asohokera, imbarutso (trigger), ikibaho kijya ku rutugu, igipimo, ikagira ndetse selector switch aho hari safe (aha ni igihe idashobora kurasa) hakabaho semi-automatic (igihe uyirashisha ukanze ku mbarutso hakaza isasu rimwe) ndetse na automatic (aho urasa igasohora amasasu 600 ku munota aha wibuke ko magazine imwe ijyamo amasasu 30 ariko hakabaho n izindi ziyirengeje) n ibindi n ibindi, gusa ibi byose iyo bavuze koza imbunda baba bashaka kuvuga kuyihambura yose agace ku kandi ubundi ukayihanaguza amavuta kugira ngo uyirinde ingese ariko kuyiha ubuzima bwiza.
Ubwoko bwayo | Assault rifle (bisobanura imbunda ifite umututu muremure ishobora kurarishwa nka automatic cyangwa se semi-automatic ukanze ku mbarutso ubundi isasu rikishyira mu mwanya wo kurasirwamo ikindi uyu muryango w izi mbunda nuko ugira magazine bakuramo) |
Aho yakorewe | Abasoviyeti |
Yakoze mu | 1949–1974 (Abasoviyeti) 1949–magingo aya (ibindi bihugu) |
Uwayihimbye | Mikhail Kalashnikov |
Yakozwe | 1946–1948 |
Abayikoze | Kalashnikov Concern na Norinco |
Igihe yakozwe | 1948–magingo aya |
Izakozwe | ≈ miriyoni 75 AK-47, miriyoni 100 imbunda zo mu muryango wa Kalashnikov |
Ibipimo byayo | |
Ibiro | Idafite magazine: 3.47 kg Magazine, itarimo isasu: 0.43 kg 0.33 kg (icyuma) 0.25 kg (plastic) |
Uburebure | 880 mm 875 mm 645 mm |
Uburebure bwa Barrel | Uburebure: 415 mm uburebure bw mututu: 369 mm |
Cartridge yayo | 7.62×39mm |
Umubare w amasasu ku munota: 600 Combat rate yo kurasa: Semi-auto 40 rds ku munota Bursts 100 rds ku munota |
|
Umuvuduko | 715 m ku isegonda |
Aho ihamya neza | 350 m |
Magazine amasasu aturukamo | Amasasu 30 magazine ukuramo Hari n iza box ya 5- 10-, 20, 40, 75 n i 100 |
Imboni | 100 kugeza kuri 800 |
Naha aho dusoreza inkuru yacu yuyu munsi,
Nah ubutaha, muri comment watubwira imbunda wowe ukunda
Mugire ibihe byiza!!!