Ava Peace afite umugambi wo kugira umuryango munini, ashaka kubyara abana hagati ya batandatu n’icumi
Ava Peace, amazina ye nyakuri akaba ari Peace Namugonza, ntiyifuza kugira umuryango muto. Yifuza kuzagira abana mu gihe kizaza, kandi si munsi ya batandatu.
Uretse umuziki we uri gukomeza gutera imbere, Ava Peace ni umuntu wubaha cyane umuryango we, kandi akunze kugaragaza urukundo akunda abavandimwe be igihe cyose abibonye.

Mu kiganiro aherutse gutanga, yavuze ko akunda abana cyane kandi abaha agaciro gakomeye, ariko ngo kugeza ubu ataragera ku rwego rwo gutekereza kubyara abe bwite, kuko umutima we wose uri mu muziki.
Ariko ngo nibagera aho atekereza kubyara, Ava Peace yifuza kugira abana bari hagati ya batandatu n’icumi.
Yagize ati: “Nkunda abana cyane, ndabakunda kandi mbaha agaciro. Mfite umugambi wo kuzabyara abana hagati ya batandatu n’icumi.”