in

Atunze miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, umushoramari Albert Nsengiyumva ufite hegitari ibihumbi 40 muri Centrafrique yatangiye umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi [AMAFOTO]

Ni umwe mu bashoramari bake bo mu Rwanda, bafite ibikorwa bikomeye kandi bigaragarira amaso. Yatangiye ubushabitsi akiri muto, akora akazi k’ubudozi kuko aribwo yize, uko iminsi igenda, yagura ibikorwa kugeza ubwo ageze ku ishoramari rya miliyari nyinshi z’Amanyarwanda mu bihugu birimo u Bushinwa na Centrafrique.

Ni umusaza ukomeye, uganira akanatebya. Akunda inka ku buryo iyo muri kumwe, asobanura ko agubwa neza iyo azibona. Twahuriye muri Centrafrique mu gace ka Damara ariko izina rye benshi barimenye muri Kigali.

Yitwa Albert Nsengiyumva, uzwi nka Albert Supply Limited, izina rya sosiyete yashinze. Magingo aya, afite umushinga mugari w’ubworozi n’ubuhinzi muri Centrafrique, aho ateganya guhinga ibihingwa binyuranye, agashinga inganda zitunganya umusaruro n’ibindi.

Ni we nyir’uruganda rwitwa Albert Supply Textile Ltd rukora inkweto n’imyenda. Abarirwa mu bakire bake mu gihugu bafite umutungo urenga miliyoni y’amadolari. Mu 2017, yandikishije muri RDB ishoramari rya miliyari 10 Frw yo kubaka uruganda rukora inkweto kuva ku 1000 kugera ku 3000 buri munsi.

Ni nawe uherutse kugurisha na leta inyubako iherereye ku Gishushu isigaye ikoreramo RDB n’izindi nzego.

Ati “Nakuze nk’abandi bana, nza kujya muri Uganda, njya mu nka birananira. Njya muri Kenya, ndagaruka. Ariko ubundi nize ku Kicukiro mu by’ubudozi. Akazi nize ni ubudozi. Ni byo nize n’uyu munsi ndabikora, ndanabikunda.”

Yasuwe na IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yari ari gutunganya umushinga we w’ubuhinzi. Ni ahantu hari mu ntera y’ibilometero hafi 100 uvuye mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique. Ati “Guhinga byo simbizi, nabikoze ari uko nje inaha.”

“Nabonye umukenke wa hano numva ndawukunze, nahise nibuka ukuntu inka zanjye zicwa n’inzara. Nyuma y’imyaka ibiri, muzagaruka hano muhayoberwe.”

Ubushabitsi yabutangiye akiri muto, afite imashini imwe idoda, arakora ibyo akora bigashimwa. Nyuma bigeze mu 2003, nibwo yatangiye kugira isoko rinini, ahitamo kwimukira mu Bushinwa, ahafungura uruganda.

Ati “Byari bingoye, ntazi Igishinwa ariko buhoro buhoro, biraza. Nagiye kujya mu Bushinwa maze kubaka inzu mu Gakinjiro usa n’ujya i Nyamirambo, ni yo nabanje kubaka mu busore bwanjye.”

Nsengiyumva nubwo benshi bamugaragaza nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo bake bafite umutungo munini, we si ko abisobanura. Iyo muganira kuri iyi ngingo, yirinda kwivuga nk’umuntu wageze aho ajya, ahubwo akavuga ko buri wese yatera imbere ashyizemo umuhate.

Ati “Ibyo kuvuga ngo nateye imbere simbizi. Kuko njye ntakubeshye, nkunda akazi. Sinzi ngo nateye imbere, sinzi ngo sinateye imbere, njye nkunda gukora. Ntabwo nkora kugira ngo nkire nk’uko abandi babivuga, njye nkunda gukora gusa kugira ngo numve ko hari icyo nakoze.”

Asobanura ko mu Bushinwa uruganda rwe rugikora n’ubu, kandi ko rwatumye yubaka inzu zinyuranye muri Kigali harimo inyubako isigaye ikoreramo RDB ndetse n’uruganda i Masoro.

Ati “Nko mu kwezi kwa Mbere cyangwa mu kwa Kabiri, uzaze unsure […] Za costume mwajyaga mubona muguze hanze zitagukirwa, ubu icyo gihe uzajya uyabona agukwira neza uko ushaka …] Mu Bushinwa naho uruganda ruracyahari ntaho rwagiye, rwitwa Albert Supply.”

Ibikorwa by’ubuhinzi bye abisobanura ko bishingiye ku gukora ibyo kurya gusa, ibyo yita ko ari “umukungu jumba”. Ati “Ndahinga ibyo ndya, nkorera bike gutyo. Aha niho nshaka kubikora nk’uruganda.”

Ubutaka afite ateganya ko azabuhingamo ibintu bijyanye n’ibyo isoko rizaba rikeneye. Arateganya kuzaha akazi abantu benshi gusa afite impungenge z’uko azababona kuko abo muri Centrafrique “ntibakora ibyo si ibanga”.

Yifuza kuzasiga umurage wo gukunda umurimo kurusha amafaranga. Ati “Iyo wakunze amafaranga mbere yo gukunda umurimo, ntabwo uba ukiyabonye. Oya. Icya mbere ukunda umurimo kuko byanze bikunze ubyara icyo ushaka cyose.”

Ati “Ubukire butangwa n’Imana ariko gukora kugira ngo ubone icyo urya, icyo wambara bitangwa n’Imana. Ushobora gusanga hariya i Kigali abana baricaye, wamubwira ngo ngwino nguhe akazi ati ese urampa angahe, ibyo byumvikanisha ko uba uri muto mu mutwe. Njye nagukorera washaka ukanyambura ariko mba nakoze.”

Mu buto bwe, ngo yatangiye akorera ubusa kugira ngo abone ubunararibonye, gusa ubu ngo ntibishoboka kuko abo yakorera bamaze kumenya akamaro ke bityo ko baba bakwiriye kumwishyurira icyo yakoze.

Ati “Njye abana banjye mbifuriza gukora, kuko iyo wakoze ntubura umusaruro. Njye icyo nabwira abana, umurage nabaha ni ugukunda umurimo.”

Asobanura ko amafaranga ya mbere yamushimishije mu buzima ari 6000 Frw. Ngo hari mu 1973, yari yayakoreye mu budozi, ahita ayakorera mu budozi.

Ati “Nyuma andi sinyazi, ayanshimishije ni ayo naguze igare. Ni bwo bwari ubwa mbere, kera habagaho inoti ziturukura. Narazibonye 6000, ndishima cyane.”

Guhera mu myaka ya 2000, avuga ko ibintu bye byazamutse ku buryo icyo yashatse cyose yakibonye. Asobanura ko yaguze amakamyo, agura imodoka ashaka, arubaka.

Ati “Guhera mu myaka 29 kuzamura, nabayeho neza ariko nabayeho nkunda akazi. N’ubu mu Rwanda ntabwo mbuze icyo ndya, ntabwo nakagombye kuba ndi hano ariko ndahari. Bikwereke ko ari ugukunda akazi atari ugukunda amafaranga.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwanzi satani yamuteje uburwayi bushobora kumuteza ibibazo bikomeye: Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda abyutse asaba inkuga y’amasengesho kubera uburwayi butamworoheye bwafashe kimwe mu bice bigize isura ye -AMASHUSHO

“Urakoze kunzanira aba chr banjye kubutaka bwanjye”: Vestina na Dorcas bishimwe cyane n’abaturage batuye igihugu bagiye kwandikiramo amateka