in

Assia yarize nyuma yo kubona ifoto y’umugabo we Pastor Theogene witabye Imana aho yatanze ubuhamya bwakoze abatari bake ku mutima (VIDEWO)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Kamena 2023, ku itorero rya ADEPER Nyarugenge hateraniye abakiristu benshi bari baje mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa pasiteri Theogene Niyonshuti ‘Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Uwanyana Assia, umugore wa nyakwigendera pasiteri Theogene yari ari kumwe n’umuryango we, nyina n’uwo yita se ndetse na musaza we, yashimiye umugabo we.

Uwanyana yakomeje ashima Imana ku kuba we n’umugabo we yarababaye hafi, kuko mu myaka 3 ishize nibwo yatangiye kubahindurira amateka, kugeza ubwo noneho bari batangiye kunezerwa mu buzima, akomeza ashima umugabo we cyane ukuntu yakundaga gusenga, anavuga ko no ku munsi wabanjirije urupfu rwe yagiye muri nibature ku rusengero.

Yagize ati “cheri, wari uw’ingenzi kuri njye.” Mu kuvuga aya magambo icyakora kwihangana byamunaniye yegera ifoto y’umugabo we ashaka kuyihobera mu marira menshi ari nako akomeza kumubwira amagambo y’ubuzima we n’umugabo we bari baziranyeho cyane.

Niyonshuti Theogene yazize impanuka y’imodoka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Koko umwana amenwa na Nyina! Abagabo 32 biyambaje Leta nyuma yo gusanga barera abana batari ababo

Bose barasesekara i Nyarugenge! Petrovic yaje muri APR Fc ari kumwe n’uwari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ikomeye i Burayi