in

Asize ikipe ye ayimanuye mu cyiciro cya gatatu! Intwaro APR FC itegereje i Kigali ikomeje kugawa na benshi

Umukinnyi ukomeye ikipe ya APR FC itegereje ngo asinye amasezerano, ikomeje kugawa n’abantu benshi.

Muri APR FC, hashize iminsi myinshi bivugwa cyane ko igiye kugarura abakinnyi b’abanyamahanga, havugwa abakomoka muri Cameroon, Zambia ndetse na Uganda ariko ntabwo ubuyobozi burashyira ahagaragara umukinnyi wa mbere ukomeye ugomba kuzakinira ikipe ya APR FC umwaka utaha.

Amakuru YEGOB ikesha Radio Fine FM, avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi wa mbere ukomeye witwa Dennis Chembezi ukina nka myugariro mu ikipe y’igihugu ya Malawi. Isaha ni Saha amakuru avuga ko uyu mukinnyi araza Kigali gusinya amasezerano kuko byose byamaze kurangira.

Uyu musore afite imyaka 26, afite uburebure bungana na metero 1 na sentimetero 81. Dennis yakiniraga ikipe ya Black Leopards yo mu gihugu cya Afurika y’epfo ariko yakinaga Shampiyona y’icyiciro cya kabiri isoza ku mwanya wa nyuma kugeza ubu yamanutse mu cyiciro cya gatatu.

Uyu mukinnyi iyo urebye uko akina ni umukinnyi mwiza kandi ubanza mu kibuga mu ikipe ye ndetse n’ikipe y’igihugu ya Malawi ariko kuba ikipe ye yaramanutse mu byiciro byo hasi benshi bakomeje kubyuririraho bavuga ko ntacyo aje gufasha.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali Pele Stadium iheruka kuvugururwa ishobora gufungwa ngo ivugururwe

Rutahizamu Leander Onana wakiniraga Rayon Sports yashimiye mu mugenzi we bakinanye muri iyi kipe nawe wamaze kuyivamo