Ku wa 1 Mata nibwo Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka nk’umukinnyi wa Filime ukunzwe gusa ariko iyo modoka ntarayihabwa.
Impamvu yo kutayihabwa ni uko adashaka ko bamuha iyi modoka iriho ibirango by’umuterankunga Ndoli Safaris.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko ubwumvikane bwanze kugeza aho RIMA itegura ibi bihembo yatangiye gutekereza ko iyi modoka bayihera Bamenya wamukurikiye mu majwi.
Ndoli ivuga ko itatanga imodoka itariho ibiranga byayo kuko ntaho yakungukira, ibyo Bahavu we ntabyemera kuko ngo ntiyatwara imodoka iriho ibirango bya sosiyete atamamariza.
Ndoli yabwiye RIMA ko basesa amasezerano mu gihe batakoze ibyo bumvikanye.
RIMA yo yatangiye gutekereza ko mu gihe Bahavu yanze imodoka bayihera Bamenya wamukurikiye mu majwi maze we agafatwa nk’uwanze igihembo.