Umukinnyi wa Liverpool ukomoka mu gihugu cya Senegal ‘Sadio Mane’ yavuze amagambo akomeye mbere y’uko igikombe cy’Afurika gitangira. i
Igitangaje ibyo yavuze byaje kuba impamo.
Uyu musore ukina asatira, mbere y’uko igikombe cy’Afurika gitangira yavuze ko ashaka kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika aho yavuze ko ashaka kuhahurira n’umwe mu bakinnyi bakinana muri Liverpool, haba Naby Keita cyangwa Mohammed Salah.
Ati: “Hari amakipe abiri azakina umukino wa nyuma, ntago nyazi, gusa ariko ashobora kuba ari Senegal na Egypt (Misiri)”.
Inzozi z’uyu mukinnyi zabaye impamo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, ubwo Misiri yabonaga itike iyerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika, aho igomba guhura na Senegal yagezeyo itsinze Burkina Faso ibitego bitatu kuri kimwe.
Misiri yabonye itike nyuma yo gutsinda Cameroon yakiriye iri rushanwa kuri penariti eshatu kuri imwe ya Cameroon.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro (21h00), uyu mukino uzakinirwa kuri Paul Biya Stadium mu mugi wa Olembe.
Final nzafana izatsinda🥴🏃
0788852453