in

Ashaje nk’umuvinyo! Mu mukino we wa mbere i Riyadh Ronaldo yatahukanye igihembo imbere ya Messi

Mu mukino ikipe ya Riyadh All Star yakinnnyemo na Paris Saint Germaine Kizigenza Cristiano Ronaldo yahaherewe igihembo.
Ku mugoroba wo kuwa kane saa moya nibwo ikipe ya Paris Saint Germaine yakinaga umukino wa gicuti n’abakinnyi beza b’ikipe ya Al Nassr na Al Hilal zo muri Arabia Saudite.


Muri uwo mukino Paris Saint Germaine yatsinze ibitego bitanu kuri bine bya Riyadh All-Star.
Cristiano Ronaldo ashyikirizwa igihembo cy’umukinnyi w’umukino

Nubwo ikipe Cristiano Ronaldo yakinnyemo yatsinzwe Ariko Ronaldo ni we wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino ( Man of the Match) , Ronaldo mu minota 60 yakinnye yatsinze ibitego bibiri icyo yatsinze ku munota wa 34 cya penaliti ndetse n’icyo yatsinze kuwa 45+6.
Cristiano Ronaldo Ategerejwe mu kibuga ku cyumweru mu mukino we wa mbere mu mwambaro wa Al Nassr.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Indimbura zanywesheje nkeri Tottenham Hotspurs, Antonio Conte ikizere cyo kuguma kuba i London gikomeza gukura nk’isabune

Yabwiraga uwapfuye-Hamenyekanye amagambo Lionel Messi yavuze kuri Final y’igikombe cy’isi ubwo hari hagiye guterwa Penariti ya nyuma ku mukino wabahuzaga n’ubufaransa