in

AS Kigali yemeje ko Shema Ngoga Fabrice azahatana ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA

Ikipe ya AS Kigali FC yatangaje ku mugaragaro ko Perezida wayo, Bwana Shema Ngoga Fabrice, azahatana mu matora y’umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Iyi nkuru yatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, aho bagaragaje ko bishimiye gutangaza kandidatire ya Shema Fabrice ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, ndetse banamusabiye umugisha mu rugendo agiye gutangira.

Iri tangazo rivuga ko kandidatire ya Bwana Shema Fabrice, hamwe n’itsinda bazakorana, izashyikirizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025 saa sita zuzuye (12:00 PM) ku cyicaro cya FERWAFA. Uyu ni nawo munsi wa nyuma wemewe ku bazatanga kandidatire zabo mu matora y’uyu mwanya ukomeye uyobora ruhago nyarwanda.

Bwana Shema Ngoga Fabrice, usanzwe ari Perezida wa AS Kigali FC, amaze igihe agaragaza ubushake bwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, binyuze mu miyoborere y’ikipe ya AS Kigali ndetse n’uruhare rwe mu bikorwa by’iterambere ry’uyu mukino mu gihugu.

Amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA arateganyijwe kuba mu minsi iri imbere, aho abantu batandukanye bakomeje gutangaza kandidatire zabo mu gihe igihe ntarengwa cyo kuzitanga kigera ku musozo kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe ya AS Kigali yasoje itangazo ryayo ishimangira ko yishyize inyuma Perezida wayo mu buryo bwose bushoboka, imwifuriza intsinzi mu matora ari imbere.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukwe bwatwaye miliyoni 65 Frw bwavuyemo ibiryo bidasukuye n’ibura ry’amashanyarazi: Château Le Marara irisobanura

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO