APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y’umukino w’Irushanwa ry’Inkera y’Abahizi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025.
AS Kigali ni yo yatangiye neza, ibona penaliti ku munota wa 7 ubwo Dushimimana Olivier yagonganye n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan. Rudasingwa Prince yayinjije neza, aha ikipe ye igitego cya mbere. APR FC yagerageje kwishyura ariko iminota 45 ibanza irangira itsinzwe.
Mu gice cya kabiri, APR FC yazanye abakinnyi bakuru, maze ku munota wa 61 Mamadou Sy atsinda igitego cyo kwishyura. Penaliti ni zo zasize AS Kigali yegukanye intsinzi, umunyezamu Niyonkuru Pascal akuramo iya Niyigena Clément.
Inkera y’Abahizi izakomeza ku wa Kane aho AS Kigali izahura na Azam FC, naho APR FC ikine na Police FC.