in

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’amahoro kubera impamvu ihuriyeho nandi makipe akomeye hano mu Rwanda

Ikipe ya AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’amahoro, hamenyekana impamvu yatumye iyi kipe isezerera nyuma yo kugitwara mu mwaka ushize.

Ku cyumweru tariki ya 5 gashyantare 2023, ikipe ya AS Kigali yashyize hanze itangazo imenyesha abanyamuryango bayo ndetse n’abafana bose ko itazitabira igikombe cy’amahoro uyu mwaka nyuma y’igihe kinini ariyo kipe imaze kubaka izina mu gutwara iki gikombe hamwe n’umutoza wayo Cassa Mbungo André.

Ikipe ya AS Kigali nyuma yo gutwara iki gikombe mu mwaka ushize itsinze APR FC igitego 1-0, Amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe yavuye muri iki gikombe kubera ikibazo cy’amikoro, ibintu bishobora no gutuma andi makipe asezera muri iki gikombe kiba gikeneye amafaranga menshi yo kwitegura.

AS Kigali ikoresha amafaranga ikura mu mujyi wa kigali, kugeza ubu biravugwa iyi kipe iheruka amafaranga yo mu kwezi kwa 7 ku mwaka ushize bivuze ko hashize amezi agera kuri 7 Fabrice uyobora iyi kipe ya AS Kigali arimo kwikora ku ikofi agashyira amafaranga muri iyi kipe kugirango ikomeze Shampiyona ntakibazo na kimwe ifite.

Uyu muyobozi amaze kubona uko bikomeza kumugora yahise akoresha inama ubuyobozi bwose bwa AS Kigali kugirango baganire ku kibazo cy’uko iyi kipe yabo yakina igikombe cy’amahoro, baza kwemeza ko iki gikombe AS Kigali itazagikina kuko ntabwo ubushobozi bwo kugitegura bwaboneka kandi ntabwo perezida wayo yakomeza gutanga amafaranga mu gutegura Shampiyona ngo anayashyire no mu gikombe cy’amahoro.

Iyi kipe hari andi makuru avuga ko Umujyi wa Kigali mu gihe uhaye amafaranga ikipe ya AS Kigali byahita bituma iyi kipe yongera kwandika isaba kugaruka muri iki gikombe mu gihe ingengabihe yaba itarashyirwa ahagaragara.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2023, aribwo ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA rirashyira hanze uko amakipe azagenda ahura mu gikombe cy’amahoro mu bagabo ndetse n’abagore. Iki gikombe FERWAFA yatangaje ko kizatangira tariki 14 Gashyantare 2023, ubwo ni mu cyumweru gitaha.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ibihe byose mu Rwanda Gimmy Gatete yashimagije ikipe yamwubakiye izina

Gicumbi: Umugabo yashize ubwoba maze ajya kwiba ku rusengero