Ikipe ya AS Kigali kuri icyi cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022 izahura na Al Nasr yo muri Libya mu mukino wo kwishyura w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.
Ikipe ya AS Kigali kuwa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyirije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023 numya yo gusezerera ikipe ya ASAS Djibouti Telecom igitego kimwe ku busa mu mikino yombi.
Muri uyu mukino Ikipe ya AS Kigali mu minota 10 ya mbere ntabwo yatangiye neza cyane cyane hagati mu kibuga bitatumaga igera imbere y’izamu rya Al Nasr ngo igerageza uburyo bw’ibitego. Ku munota wa 7 w’umukino nibwo ikipe ya Al Nasr yageze imbere y’izamu rya AS Kigali ubwo Adel Djarrar yateraga ishoti rigendera hasi ariko umupira unyura i ruhande rw’izamu rya AS Kigali.
Ikipe ya AS Kigali Nkuko yarangije igice cya mbere ikina neza niko yakomeje yewe inabona uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko bugapfushwa ubusa byageze naho bigaragara ko kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Shaban Hussein wagiraga kwiharira umupira imbere y’izamu basa nk’abatumvikana kubera uburyo bakomeje kurata. Ku munota wa 57 w’umukino Kalisa Rashid watsindiye AS Kigali igitego kimwe yatsinze ASAS Djibouti Telecom mu mukino w’ijonjora rya mbere yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Al Nasr.
Ku munota wa 73 w’umukino ikipe ya AS Kigali yakoze impinduka ikuramo Ahoyikuye Jea Paul wavunitse ishyiramo Dusingizimana Gilbert mu gihe Akayezu Jean Bosco yasimbuye Kakule Mugheni Fabrice ari nako na Al Nasr ku munota wa 77 nayo yakoze impinduka z’abakinnyi batatu bagiriyemo icyarimwe. Al Nasr nayo muri iyi minota yatangiye kugera imbere y’izamu rya AS Kigali yari yatangiye gutakaza imipira cyane.
Ikipe ya AS Kigali yakinnye iminota ya nyuma isa nkiyamaze kwakira ko kubonera intsinzi mu Rwanda bitagikunze dore ko muri iyi minota nta buryo bukomeye yigeze ibona. Mbere Yuko umukino urangira AS Kigali yabonye amahirwe ya nyuma aho yabonye kufura yatewe na Kalisa Rashid ariko ayitera mu rukuta maze Al Nasr ibona nayo amahirwe ya nyuma izamukana umupira byihuse ariko Francis Bezerra ateye umupira mu izamu uca ku ruhande rw’izamu rya Ntwali Fiacre byanatumye umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Ikipe ya AS Kigali yageze mu gihugu cya Libya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu mu Rugendo rugoranye aho babanje guca mu gihugu cya Quatar banyura Tunisia banararayo nyuma berekeza muri Libya mu mujyi wa Benghazi.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bayitegerejeho gukora ibisa nk’ibitangaza igasezerera Al Nasra dore ko ari nayo kipe dusigaranye iduhagarariye mu marushanwa mpuzamahanga.