Kuri uyu wa 01 Nzeri nibwo Clement Ishimwe, umugabo wa Butera Knowless yizihije isabukuru ye y’amavuko. Butera Knowless yakoresheje imwe mu mafoto yafashwe ari kumwe na Clément amuryamye mu gituza maze amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Knowless yashyize hanze iyi foto maze ayiherekesha amagambo agira ati « Dear Hus May the Lord bless you from above, and cause His face to shine upon you. May The Lord your God shower you with His unfailing mercy, unchanging grace and unlimited favour. I pray for you today, that you shall move from glory to glory in Jesus name. Amen. @clement_ishimwe Happy birthday Love. ». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Mugabo mwiza ndagusabira Imigisha ku Mana, ubuntu bwayo n’imigisha yayo biguhoreho. Uyu munsi ndagusengera ngo ugendere mu buntu bwayo mu izina rya Yesu. Amen. Isabukuru nziza Mukunzi ».
https://www.instagram.com/p/Ch9JzzSo38k/?igshid=NmNmNjAwNzg=