Umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati wari wamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports Aruna Moussa Madjaliwa ashobora kudakinira iyi kipe uyu mwaka w’imikino mu gihe Rayon Sports itagize icyo ikora vuba byihuse.
Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko yamaze gusinyisha umukinnyi witwa Aruna Moussa Madjaliwa ariko ntiyatangirana imyitozo n’abandi kubera icyangombwa yagombaga kuzana kugirango yemererwe gukinira iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aruna Moussa Madjaliwa akimara gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports yahise yerekeza iwabo mu gihugu cy’u Burundi kujya gushaka urupapuro rumwemerera gusohoka mu ikipe ya Bumamuru FC ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko kugeza ubu uyu musore uru rupapuro ntabwo ari kuruhabwa.
Biravugwa ko hari ibyo Rayon Sports itaruzuza yagombaga guhereza iyi kipe uyu musore yakiniraga, bivuze ko nihatagira igikorwa vuba byihuse dushobora kubona ikipe ya Rayon Sports itakaje Aruna Moussa Madjaliwa wari watangiye gukundwa n’abafana ba Gikundiro.
Byari biteganyijwe ko ku munsi wo kuwa mbere icyumweru gitaha aribwo uyu musore ndetse n’abandi bakinnyi benshi ba Rayon Sports bazaba batangiye imyitozo barimo Youseff Rharb, Joachiam Ojera, Rafael Osaluwe ndetse n’abandi bashobora kugurwa muri iyi minsi.
Ikipe ya Rayon Sports igiye kumara icyumweru ikora imyitozo dore ko kuwa gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, nibwo bamwe mu bakinnyi batangiye imyitozo ariko abatoza bo bamaranye iminsi 3 gusa.