Ubwo yabazwaga ku mipangu y`I kipe ya Arsenal ku isoko n`igurisha rya abakinnyi, muri iy mpeshyi umutoza w`umunya Esipanye Mikel Arteta, yatangaje ko nta ntege nke zigomba kurangwa muri iyi kipe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, umutoza mukuru wa Arsenal Mikel Arteta, ubwo yaganiraga n`itangazamakuru yavuze ko ashaka kubaka ikipe itajegajega, kandi ko batiteguye kugira umukinnyi n`umwe ufite intege nke ku mwanya akinaho.
Uyu mutoza mu magambo yuzuye icyizere cyinshi yagize ati “hazabaho urujya n`uruza ku isoko cyane, hari benshi bazinjira ndetse hari benshi bazasohoka mu ikipe”. Yakomeje agira ati “haracyari kare cyane, nitubona dushobora gukomeza kubaka ikipe tuzabikora, ntidushaka kugira umukinnyi n`umwe w`umunyantege nke”.
Twabibutsa ko umwaka ushize w`imikino Arsenal yatwawe igikombe cya shampiyona na Manchester City ku maherere, kubera kugira abakinnyi bake ndetse n`abasimbura, bakaba bari bari ku rwego rwo hasi, akaba ariyo mpamvu ikomeje kwiyubaka bikomeye.