Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yashakaga guhura n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Arsenal kugira ngo abasabe guhagarika amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda. Gusa, Arsenal ntiyamusubije cyangwa ngo imuhe umwanya wo kuganira. Aya masezerano afasha kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Guverinoma ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu bikoresho n’ingabo, ariko u Rwanda rwabihakanye kenshi, rugaragaza ibimenyetso by’uko ibyo ari ibinyoma. Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR, wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukoresha abacanshuro mu ntambara.
Mu kiganiro na CNN, Perezida Kagame yavuze ko imbaraga RDC ishyira mu gusaba amakipe nka Arsenal guhagarika imikoranire n’u Rwanda ari guta igihe. Yavuze ko aho kwita ku bibazo by’imbere mu gihugu, RDC iri gukoresha ingufu mu kwitana ba mwana. Yongeye kubigaruka ho no mu nama y’Akanama k’Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano, ashimangira ko RDC ikwiye gushaka ibisubizo aho kwirirwa ishinja abandi.
Mu gihe RDC ikomeje gusaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda, nta kintu gifatika irageraho. Ubuyobozi bwa RDC bwanavuze ko bwakandamijwe no gusuzugurwa na Arsenal. Kugeza ubu, umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Goma, ukomeza kugenda wigarurira ibice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, harimo n’umujyi wa Bukavu.