in

Arsenal yahanishijwe amande ya miliyoni zirenga 65 z’amanyarwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) yaciye Arsenal amande y’ibihumbi 65 by’Amapawundi (asaga miliyoni 65 Frw) nyuma y’uko abakinnyi bayo basagariye umusifuzi ku mukino batsinzemo Wolves igitego 1-0 muri Mutarama.

Muri uwo mukino, Myles Lewis-Skelly yabonye ikarita itukura ku munota wa 43, maze abakinnyi barimo Declan Rice bajya kuri Michael Oliver, umusifuzi, bamwereka ko atari akwiye gutanga iyo karita. FA yahise ifatira Arsenal ibihano, ariko nyuma yo kujurira, iyo karita yaje gukurwaho.

Arsenal ni yo kipe imaze kubona amakarita menshi atukura muri Premier League uyu mwaka, aho abakinnyi nka Declan Rice, Leandro Trossard, na William Saliba bayabonye ku mikino itandukanye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore n’abakobwa batambara amasutiye n’amakariso, bagiye kuzajya bajyanwa muri gereza

Gicumbi habereye impanuka iteye ubwoba aho Fuso yahitanye abantu harimo n’abanyamaguru