in

Arongeye na none kandi! Youssef Rharb ntanyuzwe muri Rayon Sports n’ibihe bari kumunyuzamo

Umunya-Maroc, Youssef Rharb akomeje kugaragaza ibimenyetso byo kutishimira ubuzima abayemo mu kipe ya Rayon Sports.

Tariki ya 23 Nyakanga 2023, ni bwo Youssef yageze mu Rwanda ubwo yari agarutse ku nshuro ya Kabiri mu kipe ya Rayon Sports yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu musore wari waratandukanye n’iyi kipe mu 2022 na bwo biturutse ku kuba hari ibyo atari yishimiye, mu gihe gito yamaze muri iyi kipe yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Amakuru twamenye, avuga ko uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi aca ku ruhande, atishimiye uburyo atabona umwanya uhagije wo gukina nyamara ubwo yagarukaga mu Rwanda yarijejwe umwanya wo gukina.

Ubwo Rayon Sports yatsindaga Étoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Youssef yagaragaye agana mu rwambariro ubwo umukino wari urangiye nyamara bagenzi be babanje kujya gushimira abakunzi b’iyi kipe ndetse bafatanya kuririmba indirimo’RAYON NI WOWE DUKUNDA’ ariko uyu Munya-Maroc yagaragaje umujinya udasanzwe.

Rharb ubwo yazaga mu Rwanda mu 2022, yari intizanyo ya Raja Casablanca y’iwabo mu gihugu cya Maroc.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Sinabana n’umugore utanyara ku buriri”  AMAG THE BLACK avuze ku bivugwa ko yatandukanye n’umugore we

Umwe muri bo ashobora gusezererwa hatagize igikorwa mu maguru mashya! Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger n’umukinnyi w’umunyamahanga bari kurebana ayingwe kubera impamvu ikomeye