Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Ariel Wayz yamaze gusinya amasezerano na Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro. Ni intambwe ikomeye ku rugendo rwe rwa muzika, kuko UMG izamufasha mu bijyanye na management, kwamamaza no gucuruza ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.
Iri tangazo ryasohotse ku wa 12 Kamena 2025, ryemejwe n’ishami rya UMG East Africa rifite icyicaro i Nairobi, muri Kenya. Nubwo ibikubiye mu masezerano bitatangajwe birambuye, biravugwa ko azajya afashwa kuva mu gutegura indirimbo kugeza ku kuyigeza ku isoko.
Ariel Wayz w’imyaka 25, yatangiye kwigaragaza mu 2021 binyuze mu ndirimbo Away yakoranye na Juno Kizigenza. Aherutse gushyira hanze album ye ya mbere Hear to Stay, imaze kwamamara cyane.
Kwinjira muri UMG ni intambwe ikomeye ku bahanzi b’abanyarwanda, by’umwihariko abagore, kandi ni icyizere cy’uko umuziki nyarwanda uri kurushaho kwambuka imbibi.