in

Ari he? Umusore w’umunyarwanda witeguraga kurongora umukunzi we, yaburiwe irengero ubukwe bugiye kuba (AMAFOTO)

Ari he? Umusore w’umunyarwanda witeguraga kurongora umukunzi we, yaburiwe irengero ubukwe bugiye kuba.

Umusore ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari muri Zambia ashakisha ubuzima, ubukwe bwe bwahagaritswe igitaraganya bitewe no kuba yaraburiwe irengero.

Tuyishime Samuel avuka mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda yaburiwe irengero.

Abari hafi ye babwiye UMUSEKE ko yaburiwe irengero, ndetse ubukwe bwe bwari buteganyijwe taliki ya 28/04/2023 bwabaye busubitswe.

Kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano aho biri no kuvugwa ko yashimuswe.

Amakuru avuga ko abantu baheruka kumuca iryera ku wa 27 Mata 2023 mbere ho umunsi umwe ngo ubukwe bube.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Kiyovu Sports bongeye gushotora bikomeye abafana ba Rayon Sports yiyicariye ku mwanya wa gatatu [Amashusho]

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Iyamuremye Serge yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye