Mu ijoro rya keye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa hatangirwaga ibihembo by’indashyikirwa za 2022 mu mupira w’amaguru byatangwaga n’impuzamashyurahamwe mu mupira w’amaguru ku isi.
Ni ibihembo ku nshuro ya karindwi kuko byatangiye muri 2016 ubwo FIFA yitandukanyaga na France Football mu gutanga igihembo cya Balloon d’Or.
Ibihembo byatwawe mu ngeri zitandukanye:
1.Umukinnyi mwiza mu bagabo yabaye Lionel Messi atsinze Kylian Mbappe na Karim Benzema. Messi yatowe ku manota 52 atsinze Mbappe wagize amanota 44 na Karim Benzema wagize 34.
2.Umukinnyi mwiza mu bagore Alexia Putellas, akaba ari Umunya_Espagne ukinira ikipe ya FC Barcelona y’abagore.
3.Umuzamu mwiza mu bagabo yabaye Emiliano ‘Dibu’ Martinez atsinze Thibaut Courtois na Yasin Bono wa Morocco.
4.Umuzamu mwiza mu bagore ni Mary Earps ukinira Manchester United n’ubwongereza.
5.Umutoza mwiza mu bagabo Lionel Scaloni atsinze Carlo Ancelotti na
6.Umutoza mwiza mu bagore yabaye Sarina Wiegman utoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.
7.Igitego kiza cyabaye icya Marcin Oleksy atsinze Dimitri Payet na Richalison.
8.Abafana beza babaye ab’ikipe y’igihugu ya Argentina batsinze aba Japan.
9.Umuntu wagaragaje urukundo muri ruhago yabaye Luka Lochoshvili atsinze abarimo Sadio Mane.
10.Mugihe Pele yahawe igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’agaciro muri ruhago.
11.Abakinnyi 11 beza ba FIFA: Thibaut Courtois, Virgil, Achlaf Hakim,Joao Cancelo, Casemiro, Modric , De Bruyne, Mbappe , Haaland , Benzema na Messi.