in

Aratangaje amafaranga rutahizamu wa Manchester City Erling Braut Haaland ahembwa mu cy’umweru kimwe

 

Rutahizamu ukiri muto w’ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza Erling Braut Haaland burya ahembwa akavagari ka mafaranga mu minsi irindwi gusa.

Erling Braut Haaland ukinira ikipe ya Manchester City ahembwa amafaranga atagira ingano dore ko uyu musore ahembwa agera ku bihumbi maganinani mirongo itandatu na bitanu by’amapawundi mu cy’umweru yakuyemo imisoro yose abasabwa kwishyura.

Aya mafaranga uyu musore ahembwa mu minsi irindwi gusa ugerageje kuyashyira mu manyarwanda ni hafi miliyoni maganinani mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda mu cy’umweru kimwe bisobanuye neza ko Erling Braut Haaland akorera amafaranga arenga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore ahembwa amafaranga atangaje ku rwego rwo hejuru kandi birashoboka ko amafaranga ahembwa ashobora kuziyongera mu myaka irimbere nakomeza kwitwara neza.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ayo ni amahomvu yuzuye” Marcus Rashford agaruka ku masezerano ye mashya i Manchester

Biteye agahinda disi! umwana w’imyaka 14 yoherejwe iwabo kuzana amafaranga y’ishuri maze y’ishyira mukagozi