Nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi iri imbere y’abanyarwanda yatsindiwe i Huye n’ikipe ya Mozambique, byatumye abatari bake batakariza ikizere, umutoza Carlos Aros Ferrer.
Amakuru yizewe atugeraho, ni uko inzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda zatangiye ibiganiro byo gusesa amasezerano n’uyu mutoza ukomoka muri Espanye, Carlos Ferrer.
Ubusanzwe Carlos yongeye amasezerano y’imyaka 2 tariki 25 Werurwe uyu mwaka, aho yagombaga kugeza mu 2025.
Gusa ariko muri aya masezerano, Minisiteri ya siporo na FERWAFA, bashyizemo ingingo zitandukanye, rimo ko mu gihe uyu mutoza atabasha kugeza Amavubi mu mikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire azasezererwa kandi atagize icyo abaza.
Biteganyijwe ko amatora ya FERWAFA nasozwa, uyu mutoza azahita asezererwa bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2023.
Mu mikino 7 iwanye n’amanoto 21, Carlos Ferrer n’abasore be b’Amavubi, babonyemo amanota 3 (banganyije gatatu, batsindwa 4).