Ikipe ya APR WBBC yigaragaje nk’ikipe ikomeye muri Basketball y’abagore, itsinda REG WBBC ku manota 72 kuri 59, ikanatwara igikombe cya Rwanda Cup 2024 mu mukino wabereye kuri BK Arena.
APR WBBC yatangiye umukino ikomeye, igaragaza ubushobozi bwayo mu gace ka mbere, aho yatsinze REG WBBC ku manota 28 kuri 9, bituma irushaho kugira icyizere.
Mu gace ka kabiri, APR WBBC yakomeje gusatira, itsinda amanota 22 mu gihe REG WBBC yatsinze 12, bigatuma igice cya mbere kirangira APR WBBC iyoboye ku manota 50 kuri 21.
Mu gace ka gatatu, REG WBBC yagerageje kwihagararaho, ikora ibishoboka byose kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota, aho yatsinze amanota 25 kuri 14, ibi bikaba byazamuye icyizere mu bakunzi bayo.
Nyamara, APR WBBC ntiyaretse REG WBBC ngo ikomeze, kuko mu gace ka kane yashoje umukino itsinze amanota 13 kuri 12, bituma umukino urangira APR WBBC yegukanye igikombe n’intsinzi ya 72 kuri 59.