Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Gicurasi 2025, ikipe ya APR FC yanyagiye Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi kuko APR FC yashakaga gutsinda ngo iyobore urutonde, mu gihe Marine FC yashakaga gucika ku myanya y’imanuka.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Denis Omedi ku munota wa 17 kuri kufura nziza, Djibril Ouattara atsinda icya kabiri ku munota wa 45, naho Hakim Kiwanuka winjiye mu kibuga asimbuye atsinda icya gatatu ku munota wa 66. APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 55, irusha rimwe mukeba wayo Rayon Sports izakina na Rutsiro FC kuri uyu wa Kane.
Marine FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27, bikaba bigaragara ko igomba gukora ibishoboka byose mu mikino isigaye niba ishaka kuguma mu cyiciro cya mbere.
Amafoto y’ibyaranze umukino




