As Kigali yongeye gusubira Apr iyikubita igitego kimwe ku busa maze ihita yegukana igikombe cy’Amahoro.
Amakipe yombi yaje mu kibuga azi ko ari ugupfa no gukira, aho As Kigali yatangiye iri hejuru gusa ariko na Apr Fc yaje guhita itangira kwataka.
Apr yakoje igitutu As Kigali binyuze kuri myugariro wayo Omborenga Fitina gusa ariko nta gitego cyigeze kibonke.
As Kigali yaje guhusha igitego ku mupira uremereye wari utewe na Rutahizamu Shabban Hussein Tchabalala.
Ku munota wa 30′ As Kigali yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Kalisa Rashid ku mupira wari uvuye kwa Ishimwe Christian.
Apr Fc yari imaze gutsindwa igitego yashatse kucyishyura ariko biranga.
Iminota 45 y’igice cya mbere yaje kurangira As Kigali ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Apr Fc.
Igice cya kabiri cyatangiye Apr Fc ishaka igitego cyo kwishyura mu gihe As Kigali yo yakinaga irinda igitego cyayo.
Amakipe yombi yakomeje gukina aho yasatiranaga mu buryo bukomeye.
Ku munota wa 59 Apr Fc yinjijemo abakinnyi batatu icyarimwe, abo bakinnyi ni Ishimwe Anicet, Mugunga Yves na Byiringiro Lague mu gihe havuyemo Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent.
Apr Fc yakomeje kotsa igitutu As Kigali yari yasubiye inyuma.
Ku munota wa 74, Kalisa Rashid wa As yatunguye umuzamu wa Apr Fc ariko asanga ahagaze neza.
Ku munota wa 84, Sugira Ernest wari winjiyemo asimbuye yaje gutera umupira ukubita igiti cy’izamu.
Iminota 90 yarangiye bikiri igitego kimwe cya As Kigali ku busa bwa Apr Fc.