Ikipe ya APR FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), isaba ubutabera nyuma y’uko icyifuzo cyayo cyo gusubika umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona wagombaga kuyihuza na Police FC tariki ya 4 Ukuboza cyanzwe na Rwanda Premier League (RPL).
Mu ibaruwa APR FC yagejeje kuri FERWAFA, yagaragaje ko yari yemeranyije na Police FC ku gusubika uyu mukino kubera ubucucike bw’imikino myinshi. Nyuma yo kugeza iki cyifuzo ku buyobozi bwa RPL, bwakomeje gutera utwatsi iki cyemezo, bituma APR FC ifata umwanzuro wo gusaba ko FERWAFA yinjira muri iki kibazo kugira ngo haboneke umwanzuro ukwiye.
APR FC isobanura ko ubucucike bw’imikino ishobora kugira ingaruka ku mikinire y’abakinnyi bayo, bityo ikaba isaba ko ubusabe bwayo bwakwigwaho mu buryo burambuye hagamijwe ubutabera. Bitegerejwe kureba uko FERWAFA izabyitwaramo muri iki kibazo cy’amakimbirane hagati y’iyi kipe y’ingabo na Rwanda Premier League.