Apr Fc yanyagiye ikipe ya Mukura Victory Sports iri mu bukene ibitego bine kuri Kimwe mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.
Ni mu mukino wateguwe mu rwego rwo kuremera iyi kipe yo mu Karere ka Huye iri mu bibazo by’ubukungu.
Ibitego bibiri bya Kwitonda Alian Bacca, kimwe cya Nshuti Innocent ndetse n’ikindi cya Mugisha Girbert Barafinda.
Mukura Victory Sports yakinnye na Apr Fc mu mukino wa gicuti nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino wa Gicuti aho Mukura Victory Sports yasaruyeyo 3,100,000RWF.